Mwirinde hatagira ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe (heb12:16)
Bene data,
Maze kumenya ko negligence (gukerensa cyangwa kudaha agaciro) mu by’Imana ari icyaha gikomeye kuko nasanze aribyo Kayini na Esawu bazize.
- Kayini: iyo aza guha agaciro Imana agiye gutura yari bumenye ituro ikunda bigatuma atagawa ngo n’ibindi byaha bibonereho.
(Negligence yatumye agawa bimuzanira uburakari n’ishyari nabyo bizana kwica birangira avumwe) - Esawu: Uyu nawe inzara yaramwishe agurisha ubutware yaheshwaga no kuba imfura ya se bituma atakaza n’umugisha wari umugenewe k’ubwo kudaha agaciro ibya mbere.
None rero benedata, Twirinde gukorera Imana mu kamenyero ahubwo tujye tubanza tubitekereze ho kugira ngo tuyikorere uko ishaka nk’uko uyu mwanditsi abitugiramo inama:
Nicyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko DUKORERA IMANA NK’UKO ISHAKA, tuyubahaha, tuyitinya kuko Imana yacu ari umuriro ukongora. Heb12:28
Amen, dukwiye gukorera Imana tuyubaha kandi dutinya