BYAREMEYE NI YO MPAMVU TUTABIREKA

Maze iminsi mbona inyigisho zidukangurira ibintu bibiri bikomeye:

1. Gusubira kuri gakondo y’abanyarwanda tukabandwa tugaterekera tugasenga Imana y’abanyarwanda ngo tugakunda tukaba abanyarwanda beza.

2. Nta mana ibaho abazungu baratubeshye ngo bakunde badukoronize n’ibindi nk’ibyo.

Muri uyu mwanya rero nifuje kubabwira impamvu ituma dukomeza kunamba kuri iyi Mana muvuga ko twazaniwe n’abazungu, kandi impamvu nyamukuru nta yindi ni uko twayisenze bikemera.

Buriya impamvu tugikoresha imodoka, indege, internet n’ibindi ni uko nabyo babituzaniye bakatwigisha umumaro wabyo twabikora bikemera

Tujya duhaguruka muri Africa tugiye hakurya iyo mu mahanga mu ndege tukabona biremeye tugezeyo (n’ubwo hari abo zitsinda mu nzira)

imodoka nazo turazikoresha bikemera,

Dufata telephone tugahana gahunda n’umuntu twahura imbonankubone tugasanga byemeye kuko uwo twavugana dusanga ari we ndetse n’ibyo twapanze tukabishyira mu bikorwa.

Internet nazo turazikoresha bigakunda ni ukuri.

Burya impamvu tugikoresha amashanyarazi ni uko yaduhaye ubufasha twari tuyakeneyeho.

Ibi mvuze haruguru mpamya ko hagize umuntu watugira inama yo kubireka tukabisubiza bene byo tugasubira kuri gakondo yacu ntitwabyemera kuko tuzi neza umumaro wabyo.

NB: Ibi byose iyo bikoreshejwe nabi birasenya aho kubaka bene byo.

Tugaruke rero kuri sujet yacu mbabwira ko no gusenga twabikoze bikemera.

Dufite ubuhamya bw’abantu batabarika bari imbata z’ibintu bitandukanye kandi bibi ariko umunsi bapfukamye imbere y’Imana bakemera kwihana Bakizera Yesu bahawe amahoro atemba nk’uruzi ndetse n’ibyabatwazaga igitugu barabyigaranzura.

Umunsi umwe twasenze Imana mukuru wanjye azajya mu murenge Imana iti ejo nzabakorera igitangaza, ubwo kandi yari yaramubwiye ko satani yahize ko aho kugira ngo akore ubukwe yazakoresha n’urupfu ariko agapfa atabaye papa w’abana. Bwarakeye bakora accident ikomeye imodoka irenga umugunguzi munini ariko ihita ihagarara ntiyagira n’icyo iba kuko niyo nagiyemo muri ubwo bukwe. (NI UKURI BYAREMEYE)

Nahoze numva ubuhamya bw’umushumba umwe warwaye amaso abaganga bakamubwira ko umuntu urwaye amaso nk’ayo bamusaba kwiyakira kuko igisigaye aba ari uguhuma, yagiye imbere y’Imana ayibwira ibihe byiza bagiranye bukeye agiye mu ivugabutumwa Imana ibwira abantu baho yagiye iti uriya muntu wababwirije mugafashwa buriya satani yagambiriye kumuhindura impumyi ariko ibasaba kumusengera, yasubiye kwa muganga bamupimye barumirwa kuko basanze amaso akora neza.

(NI UKURI BYAREMEYE)

Ntabwo narondora imirimo y’Imana yose kuri iyi Telephone yanjye ariko icyo nzi ni uko byemeye.

Nta gahunda rero dufite yo gusubira inyuma kuko kubana n’iyi Mana byadukomeje imitima kandi n’iyo tubitekereje twuzura umunezero. Abava aho mudusaba kujya baza muri twe batubwira umuruho uriyo kandi ntiwaba warabanye n’Imana ngo wifuze kongera kuba umucakara, kuko n’abavuye muri twe bagasubira inyuma ubona bagendana ipfunwe ntibashake ko unabivugira aho bari.

Gusa nk’uko nabivuze hari abitirirwa Imana ntibagendere ku mahame agenga ubwami bwayo bityo bakadutukisha kandi bagatukisha izina ry’Imana ikundwa, ariko ubundi twahawe ihame rivuga ko: “ICYO TWIFUZA KO ABANDI BADUKORERA ARICYO DUKWIYE KUBAKORERA NATWE.:

Nuhura n’umuntu ukorera abandi ibyo adakunda uzamenye ko atanyuze kuri Yesu ngo amwinjize n’ubwo yaba avuga izina rye kenshi gashoboka, kandi nawe niba udaharanira kwibuza kugirira abandi ibikubangamira burya iyi Mana tuvuze ntiyigeze ikubohora kuko uracyaboshywe n’umutima wo kwikunda.

Umwami Yesu abahe umugisha kandi abakomeze, icyo nifuzaga kubabwira ni impamvu idutera gukomeza no gukomera ni uko twasanze ibyo twabwiwe ku Mana ari byo kandi tubishyize mubikorwa biremera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *