NYUMA YO KWITANDUKANYA, NGWINO TWUBAKE

Ezira 10:31
muri bene Harimu ni Eliyezeri na Ishiya na Malikiya, na Shemaya na Shimeyoni,

Nehemiya 3:31
Malikiya wo mu bacuzi b’izahabu akurikiraho asana ageza ku nzu y’Abanetinimu n’iy’abatunzi, aherekeye irembo rya Hamifukadi no kugeza ahazamuka hajya ku nkokora.

Ubwo Ezira yazaga kubaka imitima y’abisirayeli bari baragarutse bava mu bunyange tubona izina ry’umugabo wari warakoze ikizira cyo gushaka umunyamahanga ariko akemera gushyirwa ku murongo.

Mu rutonde rw’abubatsi rwakozwe na Nehemiya turongera tukabona rya zina rimugaragaje nk’umuntu wafashije abandi mu kubaka inkinke za Yerusalemu.

Nawe ntukwiriye guheranwa n’ikosa rya kera ngo wiheze mu murimo w’Imana ahubwo niba waremereye Yesu kugukosora shyira imbaraga mu gufatanya n’abandi kubaka ubwami bwe kuko nta nzika agira.

Shalom

One Reply to “NYUMA YO KWITANDUKANYA, NGWINO TWUBAKE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *