____________________
Matayo 13:34-35
Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,
kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo”Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani, Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”
0. Amagambo abanza
Bumwe mu buryo umwami Yesu yakoresheje yerekana ubwiru bw’ubwami bwe ni ukwigisha akoresheje imigani.
Imigani (parables)ni inkuru ngufI ikunze gukoresha ikigereranyo ikoreshwa mu kwigisha isomo ry’ubuzima cyangwa isomo ry’Umwuka mu gihe umugani (Proverb) ari imvugo ngufi itanga ukuri rusange cyangwa inama.
Tugiye kumara iminsi turebera hamwe imigani umwami wacu yaciye dufite intego yo kumusaba kwigishwa nawe ngo tumenye amabanga y’ubwami twakiriye.
Maranatha.