IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa2)

Matayo 5:13
Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.

  1. TURI UMUNYU W’ISI

Yesu yatangiye ubu bwoko bw’imigani igereranya atubwira ko dufite inshingano yo gutanga uburyohe ndetse no kurinda aho turi kubora nk’uko umunyu ukora iyi mirimo yombi.

Yesu kandi yaduciriye isiri ko umuntu atagirwa wo n’izina gusa (ngo muri 2000 twarakizwaga) ahubwo bisaba ko udatakaza uburyohe bwawo kuko iyo butakaye uta agaciro ukajugunywa ugakandagirwa.

Suzumisha ibyanditswe byera niba ufite agaciro ka Kristo aho ukorera, utuye, usengera kuko iyo gatakaye uracogora ukamera nk’abandi.

Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *