UMUKIRISITO W’UKURI IGICE CYA MBERE: YESU NTABWO YAPFUYE NGO TUJYE MUNSENGERO, DUHABWE AMAFARANGA, DUHABWE VIZA,…YESU YAPFUYE NGO TUBE ABANA B’IMANA

Intangiriro

Bamwe bamufata nk’umuhanga mu mitekerereze (philosopher) abandi bamufata nk’ityoza izi kwigisha idategwa, abandi bamufata nk’umuyobozi wabayeho utanga urugero mu bandi, hari n’abamufata nk’umunyarwenya, abandi bamufata nk’umucunguzi/umukiza w’ubugingo bwabo ndetse n’umwami wabo, uwo ni Yesu Yesu Kristo (Yohana 3:14-18). Ese wowe umufata ute?

Ushobora gufata icyuma cyo ku modoka ukagishyira kuri Moto, urugero; itara, ihoni, n’ibindi (n’irinze kuvuga byinshi kuko ntari umuhanga mu binyabiziga). Nubwo Moto yajyenda ariko mu by’ukuri ntabwo iba ifite ibiyikwiriye. Uku ni ko aba kristo benshi nabo bafashe bimwe mu biranga ubukristo ariko nubwo basa nabo ariko nti bazi ibyingenzi biranga umukristo w’ukuri. Ushobora kwibaza impamvu nanditse ko bamwe bamufata nk’umuyobozi, abandi nk’umuhanga mu by’imitekerereze (Philosopher) ese baba bakoze icyaha? Hoya, ntabwo baba bakoze icyaha ariko baba bahushije intego yazanye Yesu mu isi nk’umucunguzi w’ubugingo n’Umwami waba mwizeye. Bityo uhishuriwe ikingenzi, aba atsinze kandi agize amahirwe atankwa ariyo guhabwa ubugingo buhoraho (Abaroma 1:16-17)

Ubwo n’igaga mu ishuri ry’igisha ibyo kwigisha no guhamya ibya Yesu Kristo ryo muri Leta ya Micigani ho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika (Michigan School of Apologetics), umwalimu watwigishaga yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu iyo yabazaga abantu ibyiringiro bafite byuko bazajya mu ijuru, bamwe bamusubizaga ko bazajya mu Ijuru kubera ko; bafasha abantu, biyiriza, birinda ibyaha, bitabira amakoraniro rusange y’aba kristo,…, Yoooo mbega ibyiringiro bishingiye kubyiyumviro muntu, ibyiringiro bipfuye. Kujya mu ijuru ni inzira imwe idahinduka ni ukwizera umwana w’Imana Yesu Kristo gusa akakubabarira ibyaha, akaguhesha kuba umwana w’Imana(Yohana 14:6)

Yesu ntiyapfuye ngo tunezerwe, dutunge iby’ isi, ahubwo yapfuye ngo tube Abana b’Imana

Ndamutse mvuze ko abakristo benshi batazi ibyinshingiro byabo byo kwizera sinaba mbeshye kuko nti bazi impamvu Ya kristo mubuzima bwabo, benshi bizera Yesu kristo; nkukiza irwara ,ukora ibitangaza, ufasha aba babaye, utanga kunezerwa muri iy’isi,…, nibyo koko Yesu arabitanga, (ibyakozw 10:38, Matayo 4:24) ariko ntabwo ariyo ntego Ya Yesu mu isi kuko ibyo biraciriritse cyane, Yesu yaje kuduha icyo isi itaduha yaje kudukiza umuriro w’iteka, uzatwika abanyabyaha banze ku mwizera, kudukuraho iteka twari twaraciriweho kubera ibyaha byacu (Abaroma 8:1-4) yaje kuduha kuba abana b’Imana, kuduha ijuru tutarikoreye , (Yohana 1:12, Abaroma 8:16-16)Tubiheshwa no kwizera gusa, (Garatiya 3:26, Abefeso 2:8-9)
Ese waramwizeye? Wamuhaye ubuzima bwawe? Wahindutse umwana w’Imana?

Umusozo
Kwizera Yesu ni ishingiro ry’urugendo rw’umwizera umukristo ibyo Dukora muri iyu mubiri Tubikora kuko twamwizeye akaduhindura abana b’Imana, (Galatiya 2:20) ibyo dukora byose bikwiye kuba bishingiye kukuba twaramwizeye Tukavuka ubwakabiri, nti bikwiye kuba bishingiye ku mirimo cyangwa ikindi kintu kugira ngo twemerwe
Maranatha (Umwami Yesu araza vuba).

One Reply to “UMUKIRISITO W’UKURI IGICE CYA MBERE: YESU NTABWO YAPFUYE NGO TUJYE MUNSENGERO, DUHABWE AMAFARANGA, DUHABWE VIZA,…YESU YAPFUYE NGO TUBE ABANA B’IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *