Matayo5:14-15
“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.
Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
2. TURI UMUCYO W’ISI
Muri iki kigereranyo, Yesu yerekanye isano dufitanye kuko ari we mucyo nk’uko n’Imana ari umucyo bityo anaduha inshingano yo kumutumbira mu buzima bwacu kugira ngo tubashe kumurika kuko ari we soko y’umucyo.
Yanatubwiye ko ntawacana itabaza ngo arihishe, ibi bikaba bihabanye n’imvugo ikunda gukoreshwa ko agakiza kaba mu mutima hagamijwe kweza ingeso mbi za bamwe mu biyita ko bagafite.
Mwene data,
Menya ko iyo wemereye Umwami kumurika binyuze mu mbuto z’ubutumwa bwiza wera, bihesha Imana Data icyubahiro umwegere abigushoboze kuko niyo ntego y’itorero mu isi.
Shalom
Imana iguhe umugisha mwenedata
Yesu ashimwe nukuri mukomereze aho turabashyigikiye.
Ni Ir Matsiko