Matayo 7:3
Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?
3. IGENZURE KURUTA KUGENZURA ABANDI
Nyuma yo kutubuza guca imanza twirengagije ukuri k’ubuzima bwacu nka ba bagabo bazaniye Yesu umugore wafashwe asambana, Yesu aduhaye ikigereranyo kitubuza rwose gucira urubanza abo tumeze kimwe cyangwa turuta mu bibi ahubwo adusaba kwigenzura ubwacu.
Iki kigereranyo kiratwereka umukristo akwiriye kwigenzura akitindaho aho gutinda ku bandi nk’uko na Pawulo yagize ati: Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.
1 Abakorinto 11:31
Ukwiriye gufata umwanya wo kwisuzumisha ibyanditswe byera ukabyemerera kugutunganya kuko nicyo cyakugirira umumaro kuruta gutinda ku bandi.
Shalom
Amen amen ndafashijwe…….