IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa5)

Matayo 9:16
“Nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

4️⃣ IBISHAJE N’IBISHYA NTIBIVANGWA

Nyuma yo kubazwa impamvu abigishwa be batiyiriza nk’aba Yohana n’abafarisayo, Yesu yahishuye ko igihe kizagera bakabikora ariko badakurikije ikitegererezo cy’abafarisayo akoresheje ikigereranyo dusomye.

Ibyanditswe bitubwira ko iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya ibya kera bikaba bishije kugira ngo biturinde kuvanga imikorere y’ubwami bw’umwijima n’ubw’umucyo.

Mwene data,
Genzura niba utari guhuza ibidahura kubwo gushaka kwinjiza imirimo ya kamere mu itorero ubyirinde kubwo kwibuka ko Yesu ari we mwami w’itorero kandi byose bigomba gukorwa kubw’icyubahiro cye.

Shalom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *