IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa6)

Matayo 12:25
Amenye ibyo bibwira arababwira ati”Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho.

5️⃣ UBWAMI BWIGABANIJE BURASENYUKA

Nyuma yo kwirukana abadayimoni maze abafarisayo bakavuga ko Yesu akoresheje imbaraga za Satani, yabibukije ko ubwami butabasha kwigabanyamo ngo bukomere.

Ibi biratwigisha ko abakorera mu bwami bwa Yesu dukwiriye gukorera hamwe kuko abasandaza yavuze ko ari abadateraniriza hamwe nawe.

Menya kandi ko Satani atabasha kwiyirukana ubwe, ahubwo n’abitwa ko bakizwa n’imbaraga ze habaho gusimburana kw’abadayimoni be mu rwego rwo kwigarurira abantu.

Izere Yesu kandi umukorere ukurikije ikitegererezo cye.

Shalom

One Reply to “IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa6)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *