IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa8)

Mt 13:24-25
Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,
nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.

7️⃣ MENYA KO IBYERA BYOSE ATARI AMATA/urukungu mu masaka

Yesu yongeye gutanga ikigereranyo ku buhinzi mu rwego rwo kutubwira ko mu murima witirirwa Imana hatarimo abana bayo gusa ahubwo na Satani yoherezamo abana be bihinduye abana b’umucyo.

Niba warabyawe n’Imana ntukwiriye kugushwa n’abana b’umubi mubana muri chotale, mu itorero, etc… Ahubwo jya ukomeza uhange amaso so wo mu ijuru were imbuto umukomoraho kuko n’abandi baba bera imbuto za ba se.

Mwene Data,
Menya ko itorero n’isi bizatandukanywa ku munsi w’isarura (kuza kwa Yesu) maze wirinde umucyo ukurimo udahinduka umwijima.

Shalom.

2 Replies to “IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa8)”

  1. Eee Nibyo pe,dukwiriye no gusobamukirwa ko no mubo turirimbana mu ma chorales nabo tubana mumadini habamo abana ba satani,tukabera maso ubugingo .buri wese akera imbuto asoroma kuri se

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *