IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa9)

Matayo 13:31-32
Abacira undi mugani ati: “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.

Na ko ni gato hanyuma y’imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

8️⃣ AKABUTO KA SINAPI/Kwaguka k’ubwami

Yesu kandi mu kigereranyo yerekanye ko ubwami bwe buzaguka nk’uko akabuto gatanga igiti kinini ariko na none agaragaza icyo bizatera.

Inyoni zose mu mvugo ya Bibiriya ntago zisobanura ibyiza bityo umuntu usoma uyu mugani akwiriye kwibaza ubwoko bw’inyoni yaba ari bwo mu itorero tubonye ko rizaguka inyoni nyinshi zikiyizira mu mashami yaryo.

Ababyawe n’Umwuka bakwiriye kwirinda guhindurwa n’abana b’umubi maze tukigumira mu mashami y’itorero tukishimira muri Kristo umwami wacu.

Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *