IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa11)

Matayo 13:44
“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikira aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.

11. URI IZAHABU NZIZA MU MASO Y’IMANA.

Uyu mugani bamwe bawusobanura nk’umuntu wamenye agaciro k’agakiza bikamutera kureka byose agakurikira Yesu ariko abandi bo bakagira bati nta giciro wabona cyagura agakiza ahubwo Yesu niwe watuguze amaraso ye.

Petero yavuze ko ibyo twacungujwe ngo tuve mu ngeso zacu za kamere atari ibyangirika nk’izahabu cyangwa ifeza ahubwo ni amaraso y’umwana w’intama w’Imana.

Menya ko Yesu yagufashe nk’umuntu w’igiciro maze nawe ugendere muri icyo cyizere kuko no mu buzima busanzwe umuntu yita ku cyubahiro ahabwa na societe akakirinda.

Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *