Matayo13:45-46
“Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umutunzi ushaka imaragarita nziza, abonye imaragarita imwe y’igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.
11. URI UMUTAKO MWIZA KU KUBOKO K’UWAGUCUNGUYE
Kwambara imaragarita (pearl) ni bumwe mu buryo bwo kurimba ndetse no kubika ubutunzi uzakenera mu gihe kizaza.
Yesu yatubonyemo umurimbo umutera kwiyemeza gutanga ikiguzi gikomeye ari yo maraso ye kugira ngo abashe kudukura mwijima adushyire mu mucyo.
Menya ko ufite agaciro mu maso y’Imana bigutere kutiyandarika kuko byasuzuguza uwagukunze, ahubwo ujye wemera gutunganywa nawe kugira ngo ugere ku bwiza bwamuteye kwitanga ngo akubone.
Halleluiah
Amen !Twishimiye umwanya ufata ukaduhuza nibyanditswe byera tukarushaho kubisobanjkirwa neza.