Matayo 13:47-48
“Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z’amoko yose.
Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.
12. BIZASOBANUKA KU MUNSI W’AMATEKA
Mu mugani w’urushundura n’isi, Yesu yerekanye ko mbere y’urubanza abana b’ubwami bazakomeza kubana bya hafi n’abana b’umwijima nk’uko twabibonye no mu mugani w’urukungu mu masaka.
Ibi bikomeza kudukangurira gutumbira Yesu wenyine tudaciwe intege n’abafite amazina akomeye mu madini batera imbuto z’ubwami kuko batavutse muri bwo.
Mwene data,
Iyinire wisuzumishe ibyanditswe umenye neza ko wabyawe n’Imana abandi ubaharire urubanza rwa nyuma kuko nirwo ruzerekana ubwami twari turimo.
Shalom