IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa14)

Matayo 15:10-11
Ahamagara abantu arababwira ati”Nimwumve musobanukirwe.
Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”

13. GENZURA IBIKURIMO KUKO NIYO SOKO Y’IBIGUSOHOKAMO

Yesu kandi yatwibukije ko dukwiriye kumuha imitima yacu ngo ayihindure muri iki kigereranyo cyerekana ko umuntu ahumanywa n’ibimuvamo (n’ibimurimo mu yandi magambo)

Imihango y’idini ntishobora guhesha umuntu kwera imbuto z’Umwuka ahubwo ijambo ry’Imana ryacyiriwe mu mutima uteguwe niryo riduhesha impinduka iduhesha kwera.

Ntukwiriye rero kwigenzurira mu mihango nk’aba bafarisayo, ahubwo genzura niba Wera imbuto zikwiriye abihannye kubwo kwemerera ijambo ry’Imana gutunganya umutima wawe.

Maranatha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *