IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa15)

Matayo 18:10-12
“Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.

“Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n’icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?

15. TUNGA URUKUNDO RWA YESU

Nyuma yo kutubuza gusuzugura aboroheje, Yesu yatwihayeho urugero ku rukundo afitiye abasubiye inyuma.

Urukundo rwa Yesu ni urukundo rutwitaho, ruturinda, rudushakisha, rutwihanganira rukatwishimira kandi buri wese akarubona nk’umwihariko.

Bene data,
Dukwiriye kwiyumvamo uru rukundo kandi tukarwigana mu gushakisha izazimiye no kubahana (Respect) nk’itorero Yesu yaguze amaraso ye.

Halleluiah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *