IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa17)

Matayo 20:2,15
Asezerana n’abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.
mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’

1️⃣6️⃣ NEZEZWA N’IBYIZA BY’ABANDI

Muri uyu mugani Yesu atwigisha ko Imana ifite ubudahangarwa ku bigendanye no guhemba abantu bayo kuko bamwe bajya bababazwa niyo Imana igiriye abandi neza wenda bo bagitegereje cyangwa bakajya mu mibare nk’uyu mugabo.

Dukwiriye kugira urukundo rwishimira ineza Imana yagirihe bene data kuko turi abavandimwe muri Kristo kandi nta mivandimwe muzima ubabazwa n’ibyiza bya mwene nyina cyangwa mwene se.

Mwene data,
Ntukwiriye kuba nka Sawuli wababajwe n’iterambere rya Dawidi ahubwo haranira kutabera inkomyi abaje mbere cyangwa nyuma yawe.

Shalom

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *