IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa18)

Matayo 21:28-30
“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’
Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.
Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo.

1️⃣7️⃣ KUBIKORA NIBYO BIFITE UMUMARO KURUTA KUBYEMERA GUSA

Muri uyu mugani Yesu yavuze ku bana babiri basabwe na se kujya mu kazi uwabyemeye ntiyabikora ahubwo uwabihakanye aba ari we wihana arabikora.

Ibi bitwigisha rya jambo ritwibutsa ko abavuga ngo mwami, mwami atari bo bakiriye ubwami bwa Yesu kuko babivuga ahubwo abakora iby’umwami ashaka nicyo gihamya ko ubwami bwe buri muri bo.

Genzura ko ukora iby’ubwami uvuga kuko kutabikora birutwa no kubikora udasakuza.

Shalom.

One Reply to “IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa18)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *