Matayo 21:33,43
33 “Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.
43 “Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.
1️⃣8️⃣ TANGA UMUSARURO IMANA IKENEYE MU MURIMO YAGUSHINZE AHO KUWUGIRA BUSINESS YAWE
Uyu mugani wo tuwubonamo umuhinzi wahinze uruzabibu akarurindisha abahinzi akajya mu mahanga ariko yabatumaho umusaruro bakawumwima.
Uyu mugani washushanyaga abafarisayo, ushushanya n’abantu bose bafata umurimo w’Imana bakawugira impamvu yo kwishakira indamu n’icyubahiro.
Mwene data,
Menya ko twahawe ubwami ngo twere imbuto zabwo kubw’icyubahiro cy’Imana maze wirinde kuko Imana ikeneye imbuto z’umurimo yakoze mu itorero.
Shalom.