Matayo 22:3,11
2 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,
3 atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.
11 “Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe.
1️⃣9️⃣ BYOSE BIRITEGUWE, AMBARA UZE
Mu mugani w’ubukwe bw’umwana w’umwami abatumirwa ba mbere banze kubutaha hatumirwa abandi ariko nabo babonekamo uwaje atabyitayeho.
Bigaragara ko ubu bukwe bwari buteguwe ku buryo nta kintu na cyimwe cyarebaga abatumirwa uretse kwambara umwenda wubahisha umukwe.
Natwe Imana yateguye byose iduhamagarira kuza kwakira ariko twabanje guha icyubahiro igikorwa nyir’izina ngo biduheshe kwambara umwenda w’ubukwe ari yo mirimo myiza yo gukiranuka y’abera.
Shalom