IMIGANI (Parables) YA YESU (Umunsi wa21)

Matayo 24:32-33

“Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.
Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.

2️⃣0️⃣ NIMUBONA IBYO BYOSE
Mu mugani w’umutini, Yesu yibukije abigishwa ko abantu babasha kumenya ko igihe cy’isarura kigeze bagendeye ku bimenyetso bibyerekana.

Yahise abamenyesha ko bakwiriye no kurebera ku bimenyetso yabahaye kugira ngo babashe kumenya ibihe byo kuza kwe kuko umunsi nyir’izina wo yavuze ko utamenywa.

Mwene Data,

Dukwiriye gushyira mu bikorwa ibyo umwami ashaka dutegereje kuza kwe kuko icyerecyezo cy’isi kitwereka ko ageze ku irembo dushingiye ku ijambo rye.

Maranatha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *