Yohana 15:5
“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.
0. AMAGAMBO ABANZA
Mu buzima busanzwe iyo utuye mu nzu ikubera uburinzi ndetse ikaba yanagaragaza ubushobozi bwawe bitewe n’uko yubatse n’aho yubatse.
Mu isi y’Umwuka naho Yesu yadutegetse kwera imbuto anaduhishurira ko tuzabishobozwa no kuba muri we kuko kuba muri we biduha ubuzima bwose bwatuma tuzera bigashoboka.
Bene data,
Isezerano rishya ritwereka imimaro myinshi yo kuba muri Yesu ndetse rikanadushishikariza kuba muri we ari nayo mpamvu tugiye kumara iminsi turebera hamwe umumaro wo kuba muri we mu buryo burambuye.
Halleluiaaaah