Abaroma6:11
Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.
3. MURI KRISTO YESU TURIHO KUBWO GUPFANA NAWE
Kuba muri Kristo Yesu byaduhesheje gupfa kuri kamere ngo tubeho kubwe kuko ntibigomba kuba ikinamico cyangwa amagambo ahubwo ni ikintu tugomba kwiyumvamo kandi kikaba cyarabanjirijwe no gupfa ku byaha.
Muri Kristo Yesu hari ubuzima ku bantu bose bemera gupfana nawe ariko kwiyambura umubiri wa kamere w’ibyaha.
kandi ubu buzima nibwo buduhindukira umunezero utuma dushaka kwigumira muri we.
Nk’uko isi ari umugabane ufite ubuzima kuko harimo ibyangombwa byose bifasha kubaho, niko no muri Yesu ari ho hari ubuzima bw’Umwuka mu buryo bw’ijambo.
Guma muri we
God bless you!