UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY6).

Abaroma8:39
Cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.

5. MURI KRISTO YESU, DUSANGAMO URUKUNDO RW’IMANA

Umwami Yesu yaragize ati:
“Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Yohana15:9
Kuguma muri uru rukundo bingana no kuguma muri Kristo Yesu kuko Pawulo atweretse ko ruri muri we.

Kubona urukundo rw’Imana bidusaba gutumbira umusaraba kuko kuri wo niho ubusobanuro bw’urukundo rw’Imana rwigaragaza tukizera tukamaramaza kuguma hafi yawo nk’uko mwene data yagize ati: “Munsi y’umusaraba nzagumayo iteka”

Mwene data,
Ukwiriye kwigumira muri Yesu kuko niho uzabasha gusangira n’abera urukundo rw’Imana rutabasha kurondoreka.

Halleluiaah

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY6).”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *