Abaroma12:5
Natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo, umuntu wese ni urugingo rwa mugenzi we.
6. MURI KRISTO YESU TURI UMUBIRI UMWE
Kuba muri Kristo Yesu biduhesha kuba umwe kuko tuba dufite intumbero imwe ndetse tukavoma ubuzima ku isoko imwe ari yo mutwe w’itorero Yesu kristo Umwami wacu.
Ubwo yasengeraga itorero, umwami waryo yasabiye abazamwizera ubumwe inshuro zigeze kuri 5 muri 9yohana17
Ibi byerekana ko ari cyo kifuzo nyamukuru yari afite muri we mbere yo kwinjira ku rugamba rwo gucungura itorero.
Bene Data,
Kuba umwe kw’itorero si uguhuza amadini ahubwo ni ukuba muri Kristo yesu akadutoza kuba nkawe bikaduhesha ubumwe bwemerwa n’ijuru kuko n’ab’i babeli bari bahuje ariko Imana ibarwaniriza ko bashakaga kubaka izina ryabo aho kubaka ubwami bwayo.
Halleluiaaah