UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY8).

Abaroma16:3
Muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu,

7. MURI KRISTO YESU TURAKORANA
Abari muri Kristo Yesu kandi bafite indi nyungu yo gutanga ubufasha (Service) mu murimo Imana yadusigiye wo kubakanwa no kuzana abandi kuri we, bityo bakazabona ingororano Imana yasezeranije abakorana nayo.

Ubwo Imana yasabaga Farawo ubwoko bwayo yaragize iti: “Rekura umwana wanjye agende ankorere”

Ibi bigaragaza ko tutahamagariwe kwicara ahubwo twahamagariwe gufatanya n’abandi kwagura ubwami bwa Kristo waducunguriye kuba ubwoko bukora imirimo myiza yose.

Mwene data,

Nk’uko Pawulo atashya Purisikila na Akwila nk’abo bafatanije gukorera umurimo muri Kristo, nawe ukwiriye kugira ubwo buhamya bwo gukorana n’abera muri we mugambiriye kwaguka k’ubwami bwe.

Halleluiaaaah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *