1 Abakorinto 1:2
Turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto, berejwe muri Kristo Yesu kandi bahamagariwe kuba abera, hamwe n’abantu bose bambariza hose izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ari we Mwami wabo n’uwacu.
8. MURI KRISTO YESU TUREZWA
Ibyanditswe byera bitwigisha ko umuntu utejejwe atazareba umwami Imana kuko Imana Yera kandi ikaba ishaka ko abana bayo bayigiraho bagatunga iyo kamere muri bo.
Iyo tugeze muri Kristo Yesu niho honyine tubasha gukura imbaraga zo kwezwa kubw’amaraso ye, ijambo ndetse n’Umwuka we biduhesha impinduka zizanwa no kubabarirwa no kugenda duhindurwa bashya.
Mwene data,
Emera kuba muri Yesu kuko ikirere cyo muri we(Environment) kizaguhesha kubaho ubuzima buhinduka umunsi ku munsi urushaho gusa nawe kuko niyo ntumbero nkuru ya bene se.
Halleluiaah