1Abakorinto1:4
Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu,.
9. MURI KRISTO YESU DUHABWA UBUNTU BW’IMANA
Ubuntu ni kamere y’Imana igaragazwa n’urukundo n’ubuntu bwayo bwaduhesheje agakiza kubw’ikiguzi gikomeye cyatanzwe nayo nk’uko Petero yabyandikiye abera muri aya magambo:
Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu,
ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo 1Petero 1:18-19
Bene data,
Kureba ubuntu Imana yatugiriye biduhesha imbaraga zo kuba abayo bityo tukabasha kubaho ubuzima buyubahisha tuyikorera tubikunze kuko tuzi ko natwe yadukunze.
Nuguma muri we, uzahabona ubuntu busaze.
Halleluiaah