2Kor 2:14
Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,
14. MURI KRISTO YESU DUKWIZA HOSE IMPUMURO YO KUMENYA IMANA
Nk’uko twabibonye, muri Kristo Yesu dusigirwa gusohoza ubushake bw’Imana ku isi.
Uku gusigwa kuduhesha no kugira impumuro nziza ituma ababana natwe babasha kunezererwa umumaro w’ubutumwa bwiza kuri twebwe bakabasha no kudutangira ubuhamya.
Ukwiriye kugenzura impumuro ituruka ku myitwarire yawe muri sosiyete kuko abari muri Kristo Yesu bagira impinduka ibahesha kuba impumuro nziza muri yo.
Halleluiah
Imana itwambike imbara tugire impumuro nziza y agakiza mubadikikije ,Imana iguhe umugisha