UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY16)

2kor 5:17
Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

15. MURI KRISTO YESU TURI IBYAREMWE BISHYA.
Kugera muri Kristo Yesu bituzanira impinduka zituma tuba ibyaremwe bishya kuko dukurwa ku buyobozi bwa kamere tukakira ubuyobozi bw’Umwuka Wera.
Ibi bituma tuba tutakigendera ku mahame agenga abapagani bityo tukabasha kwera imbuto zitandukana n’imirimo ya kamere iranga abakigendana ibyo Pawulo yise ibya kera.

Mwene data,
Genzura ko winjiye muri Kristo akakwambura ingeso za kamere zose akaguhesha kwera imbuto z’Umwuka zigaragaza abakiriye ubugingo bushya duhabwa muri we.

Halleluiah.

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY16)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *