2 Kor 5:19
kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.
16. MURI KRISTO YESU TWUNZWE N’IMANA.
Ibyanditswe Byera bitwereka ko Adamu wa mbere yadutandukanije n’Imana bityo tubasha kungwa nayo gusa kubwo kugera muri Adamu wa kabiri.
Birashoboka ko wageze mu idini ntiwigishwa Yesu ngo agutuze muri we ubashe kugabana izi nyungu zirimo n’imbaraga ziduhesha kongera kuba umwe na Data wa twese kuko twari twaratandukanijwe n’icyaha.
Ngwino rero umusange arakwakira kandi aragarura umubano wawe n’Imana biguheshe gukizwa umujinya izasuka ku banzi bayo.
Halleluiaah
Kristo yatubereye umuhuza n Imana nukuri ,Amen