UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY19)

2 Kor 5:19
kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro.

18. MURI KRISTO YESU DUFITE INSHINGANO ZO KUNGA ABANTU NAWE.

Nk’uko twabonye ko twageze muri Kristo tukungwa n’Imana byanaduhesheje inshingano zo gutanga ubwo butumwa mu bandi kugira ngo nabo baze bungwe n’Imana batandukanywe n’uburakari bwayo.

Ubu butumwa kandi buhesha umuntu wamaze kungwa n’Imana no kwiyunga n’abantu batandukanijwe no kutamenya umwami w’amahoro.

Mwene data,
Uzura n’Imana vuba kubw’urupfu rwa Yesu bizaguhesha imbabazi n’urukundo ruzaguhesha kuzura n’abantu ubashe no guhinduka igikoresho Imana ikoresha mu kunga abandi

Halleluiaaah

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY19)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *