UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY20)

Abagalatiya 5:6
Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

19. MURI KRISTO YESU DUFITE ISEZERANO RIRUSHAHO GUKOMERA
Imana yahaye Aburahamu ikimenyetso cyo gukebwa nk’isezerano bagiranye ku muhungu wese uzakomoka ku muryango we.

Iyo tugeze muri Kristo Yesu ntituba tugitwarwa n’iryo sezerano kuko dufite isezerano rirushaho kuba ryiza ryakomejwe n’amaraso afite igiciro kirutaho.

Turasabwa kuryizera rigakorera mu rukundo rw’Imana muri twe kibwo kuba muri Kristo Yesu kuko urwo rukundo ari rwo rwaritugejejeho.

Halleluiah

2 Replies to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY20)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *