UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY23).

Abefeso 2:10
kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

22. MURI KRISTO TWAREMEWE IMIRIMO MYIZA
Ibyanditswe byera kandi bitwigisha ko iyo tugeze muri Kristo Yesu tudahinduka abashomeri ahubwo tuhasanga imirimo myiza Imana yaduteguriye kugenderamo.

Bibiriya iciraho iteka abantu bavuga ko bazi Imana ariko bakayihakanisha imirimo bakora maze igakomeza ihamya ko ku mirimo myiza ntacyo bamaze.

Mwene data,

Ntukwiriye kuba imburamumaro kandi dufite imikorere muri Kristo, ahubwo saba Imana iguhishirure imirimo ikwiriye ababyawe nawe kuko kuyigenderamo niko gusohoza icyo Imana yakuremeye.

Halleluiaaah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *