UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY24)

Abefeso 2:13
Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.

23. MURI KRISTO YESU, TWIGIJWE HAFI Y’IMANA

Mu birori byinshi bikomeye usanga ukomeye yegerana n’abakomeye bagenzi be kubw’imyanya bafite cyangwa isano bafitanye.

Mu kuduhindura abana b’Imana, twigijwe hafi yayo tubiheshejwe no kuba muri Kristo Yesu watubereye link itugeza kuri yo.

Mwene data,

Menya agaciro wahawe bigutere guhora hafi ya data wa twese kuko abamujya kure basarura kurimbuka ahubwo twese nk’abitsamuye dukwiye kunga mu rya wa muririmbyi wa Zaburi wagize ati:

Kwegera Imana niko kwiza kuri njye

Halleluiaah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *