Abefeso 3:12
Muri we ni mo duherwa ubushizi bw’amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n’uko tumwizeye.
25. MURI KRISTO YESU, DUSHIRA UBWOBA
Imana ni inyacyubahiro ku buryo tutakabaye tuyegera cyangwa se twanayegera tukabikorana ubwoba n’igihunga nk’uko byagendekeye abisirayeli.
Kubwo kuba muri Kristo Yesu, twahawe uburenganzira n’ubushobozi bwo gusabana n’Imana bityo tukayegera tudatinya tubiheshejwe n’uko tumwizeye.
Mwene data,
Ibuka ko uri umwana w’Imana biguheshe gusabana nayo kandi uyegere uciye bugufi, uyubashye ariko udafite ubwoba kuko uri kumwe n’umubyeyi mwiza.
Halleluiaah
Amen! Imana iguhe umugisha