Abefeso 4:32
Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.
26. MURI KRISTO, TWARABABARIWE
Imbabazi z’Imana zaduhesheje kubabarirwa ibyaha kubwo kuba muri Kristo Yesu watubereye impongano akemera gutanga ikiguzi cy’amaraso ye ngo ducungurwe tuve mu ngeso za kamere.
Kuba muri Kristo Yesu rero bingana no kugera mu buhungiro bityo tukabarwaho kubabarirwa ntitugerweho n’inkota y’uwashakaga kwihorera kuko twamuhemukiye.
Mwene data,
Komeza uhungire muri Kristo kuko niwe cya gitare umuririmbyi yasabye guhungiramo umujinya w’Imana kubw’imbabazi ze.
Halleluiaaah
Be blessed