Abafilipi 4:7
Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
28. MURI KRISTO YESU TURINDWA N’AMAHORO Y’IMANA
Amahoro ni imwe mu mbuto z’Umwuka ukaba umwihariko w’ijuru kuko ryahamije ko nta mahoro y’umunyabyaha kandi rihamiriza Yesu kuba amahoro yacu.
Pawulo atweretse ko kandi ayo mahoro afite umurimo ukomeye wo kuturindira muri Kristo Yesu kuko ahari amahoro haba no gutuza umuntu akumva ari hamwe atekanye.
Mwene data,
Kuguma muri Kristo Yesu biduhesha amahoro nayo akatubera imbaraga zidusunikira mu kumugumamo kuko hanze ye nta mahoro aharangwa.
Halleluiaah