Abafilipi 4:19
Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.
29. MURI KRISTO YESU HARIMO UBUTUNZI
Umuririmbyi umwe yarafashijwe bimutera kuririmba agira ati: “yewe wa mana we ninde wakwiringiye akagira icyo akena kandi uri umutunzi?”
Bisa naho yari yagize ihishurirya nk’irya Pawulo kuko turabona ko Imana yanyuze muri we ikadusezeranya kumarwa ubukene bwacu kuko ari umutunzi.
Mwene data,
Menya ko Kristo ari we kigega cy’ubutunzi bw’Imana bityo ugambirira kuguma muri we umaramaje kuko azakumara ubukene bwawe bwose.
Halleleuiaaah