Abakolosayi 1:28
Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.
31. MURI KRISTO YESU, TURATUNGANWA
Ibyanditswe Byera bitwigisha ko Yesu yezesha itorero rye amazi n’ijambo kugira ngo azabone uko aryishyira ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari.
Uyu murimo wo kwezwa nawo ukorerwa muri Kristo Yesu kuko niwe ruganda dutunganirizwamo tugatungana rwose tukuzuza ubuziranenge mu maso y’Imana.
Mwene data,
Ukwiriye kuguma mu ijambo rya Kristo ukemera gutorezwa muri we kuko niwe ufite imbaraga zihindura abe ibyaremwe bishya.
Halleluiaaah