1Tes 4:16
Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,
31. GUPFIRA MURI KRISTO YESU BITANGA GRANTIE YO KUZAZUKA AGARUTSE
Umwigisha umwe yatwigishije ko kuba umuhamya w’ukuri bisaba kuba uzi ibyo wigisha, ukabaho ubuzima bwabyo kandi ukazabipfiramo
Umurage wo kuzuka ubwo Kristo azaba yerekanwe ufite gusa abazaba muri we bakagumamo ndetse batumirwa n’urupfu bakamanuka bakiri muri we.
Mwene data,
Guma muri Kristo Yesu kuko twabonye ko ari we rwego ruduhuza n’ijuru kandi uru rwego rurusha imbaraga urupfu kuko niwe kuzuka n’ubugingo.
Halleluiaah