1Tes 5:16-18
Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.
32. MURI KRISTO YESU IMANA ISHAKA KO TWISHIMA
Ibyishimo ni imbuto y’Umwuka Imana ishaka mu mwana wayo ibihe byose kuko tuyikomora ku mana idahinduka n’ubwo ibihe bihinduka.
Kumenya imigisha yo mu gakiza itarondoreka twaherewe ubuntu bitera isoko y’ibyishimo idudubiza mu mitima y’abera kuko igiciro cyayo kitarondoreka.
Nunanirwa mu rugendo inzira imaze kuramba ujye wibuka ubwiza bw’ibyo Imana yateguriye abera bizagutera ibyishimo bituruka ku byiringiro bidakoza isoni.
Halleluiaaah
Be blessed
Alleruyaa!!