UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY37).

1Tim1:1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, kandi nk’uko isezerano ry’ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri,

36. MURI KRISTO YESU, DUFITE ISEZERANO RY’UBUGINGO
Amateka avuga ko uru rwandiko Pawulo yarwanditse yenda gucirwaho iteka ryo gupfa i Roma bikaba bigaragara ko muri iyi ndamutso idasanzwe yagaragaza ko aho kubona urupfu we yabonaga ubugingo buri muri Kristo Yesu kuko bwo budatangirwa narwo.

Isezerano ry’ubugingo buhoraho ni ubuzima abizera bagendana kubwo kwakira no kuba muri Kristo Yesu we soko y’ubugingo buhoraho kandi nicyo agakiza gakora mu mitima y’abizeye (gutunga ubuzima bushya muri Kristo)

Mwene data,

Ukwiriye kugenzura niba ubugingo bwawe bwarahindutse ukundi ubwo Yesu yakugeragamo nk’uko wa muririmbyi yabigaragaje kugira ngo umenye neza ko ufite ubugingo buhoraho koko.

Halleluiaaah

3 Replies to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY37).”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *