2Tim3:12
Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.
37. KUBA MURI KRISTO, BIZANA KUGERAGEZWA
________________
Pawulo yandikira abafiripi yabibukije amagambo agira ati: Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa kubwe Abafiripi1:29
Yesu nawe yatubwiye ko hazabaho kubabazwa no kurenganywa kubwo kumwizera
Muzangwa na bose babahora izina ryanjye, Luka21:17
Ibi byose bigaragaza ko kugeragezwa atari igihamya cyerekana ko umuntu atari muri Kristo Yesu, ahubwo muri we duhabwa imbaraga zo kunesha kuzana kuzahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranije abayikunda.
Halleluiah