UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY39).

Filemoni1:6
Kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.

38. MURI KRISTO YESU, TUBA BEZA
Kubaho ubuzima bwahinduwe n’ubutumwa bwiza bituma duhinduka beza mu mboni y’Imana bityo n’isi igasoroma kuri izo mbuto zitera benshi kugira bati: “Uriya ni murokore”

Pawulo ahamirije Filemoni ko kuba muri Kristo Yesu bihesha imitima yacu gutunga ibyiza tubasha no kugeza ku bandi kuko nta wacana itabaza ngo arigerekeho intonga.

Mwene data,
Nkuko Filemoni yerekanishije ubwiza bwe kwakira Onesimo wari waramuhemukiye nyuma yo kwihana, nawe ukwiriye kugaragarisha ibyiza bikurimo kwera imbuto zikwiriye abihannye.

Halleluiaah

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY39).”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *