Filemoni1:20
Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.
39. MURI KRISTO YESU, TURARUHURANA
Pawulo yari afite ikifuzo kimuruhije cyo kunga Filemoni na Onesime wari imbata ye akamuhemukira agafunganwa na Pawulo akamubwiriza ubutumwa bwiza kuko yifuzaga ko nyuma yo gufungurwa kwe basubirana akamukorera noneho ari na mwene se,
Uyu mutwaro Pawulo yari afite wagombaga gukurwaho na Filemoni kubwo kwemera kwakira Onesimo kandi akamwakira nka mwene se kubwo kumubabarira kugira ngo babane muri Kristo no mu buzima busanzwe.
Uyu munsi birashoboka ko hari mwene data ukeneye kuruhuka biguturutseho bityo saba Imana igushoboze gutanga ubufasha bwose (inama, ubutunzi, imbabazi, ETC) bwatuma mwene data muri kristo Yesu yiruhutsa agashimira Imana yaguhuje nawe,
Halleluiaah