Filemoni1:23 Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,
40. MURI KRISTO, TURENZA AMASO IBIGARAGARA TUKABONA WE
N’ubwo tubiziranyeho ko Pawulo yari imbohe y’abaroma, ariko mu nzandiko ze zose agaragaza ko yari yararenze ikiciro cyo kubona abaroma ahubwo akabona Kristo wemeye ko biba kubera impamvu z’umurimo.
Aha naho yerekanye ko abohanywe na Epafura ariko ntiyavuga gereza ahubwo ati: “Muri kristo Yesu”
Nshuti yanjye,Nitugera ku rwego nk’uru rw’ubukure bizatuma tubona Kristo mu ntambara zacu dushake uko twamenya icyo adushakaho bizaduheshe kubana amahoro natwe ubwacu ndetse tuyabane n’abandi kuko twageze ku rugero rwa Yesu wagize ati: “Nta bubasha wangiraho butavuye mu ijuru” Yosefu nawe ati: “Sindi mu cyimbo cy’Imana.
Halleluiaah