UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY42).

1Petero3:16 Kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware.

41. ABARI MURI KRISTO YESU BAHIGIRA INGESO NZIZA ZITERA ABABSEBYA KUMWARA

Iyo wumvise ubuhamya bwa bene data bakijijwe kera wumva intambara zo kwangwa bagiye bahura nazo ariko nyuma iri jambo rikabasohoreraho abantu bakazahindukira bakababwira bati: “Twumvaga mugiye kuba imbwa ariko turabona ibyo murimo bisobanutse.
Kuba muri Kristo Yesu, bihesha abarimo kwitoza gusa nawe bityo ingeso nziza zo muri we zigasimbura ingeso za kamere Bibiriya ivuga ko zateye Imana kurimbura isi ya mbere.
Dukwiriye rero kwemerera ubutumwa bwiza bukaduhesha ingeso zikwiriye ababyawe n’Imana kuko nizo zihesha ubutumwa tubwiriza gusobanukira ababwumva.

Halleluiah

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY42).”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *