UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY44)

Abaroma3:24
Ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.

44. MURI KRISTO YESU TWAKIRIYE GUCUNGURWA

Muri Kristo Yesu, tuhabonera ikintu kintu gikomeye cyitwa gucungurwa aho Yesu yatanze ikiguzi cyari gikenewe ngo tuvanwe mu buretwa bwa Satani nk’uko umuririmbyi yagize ati: “Yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye.”

Umuntu uri muri Kristo Yesu wese, ahora yibuka ko uwo mwami yamukijije ingoma y’igitugu ya Satani yamwerekezaga mu irimbukiro bikamutera guhora ahimbaza uwo mwami wamugiriye neza aho guhora mu mpaka zo kuvuga ko asubiyeyo ntacyo byaba bitwaye.

Nshuti yanjye,

Ubwo Yesu yadutandukanije n’ubwami bwa Satani, bikwiriye kuduhesha kubuzinukwa rwose kuko turi muri we ahubwo tugafatanya n’abera bamuhimbariza ubwo buntu bwe.

Halleluiaaah

One Reply to “UMUMARO WO KUBA MURI KRISTO YESU(DAY44)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *